MUHANGA: HATERANIYE INAMA Y’UMUTEKANO YAGUYE YAHUJE INTARA N’AKARERE
Kuri uyu wa 07 Gashyantare 2022 mu cyumba cy’inama cy’Akarere guhera Saa tatu kugeza Saa sita, habereye inama y’umutekano yaguye, iyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Bwana BUSABIZWA Parfait, ihuza bamwe mu bagize inama y’umutekano itaguye y’Intara y’Amajyepfo, abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere, Abayobozi b’Amashami mu Karere n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose.
Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ishusho y’umutekano muri rusange, ishusho y’aho ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bigeze bikemuka, ingamba zo gusubiza mu ishuri abana baritaye ndetse n’ingamba zo gukomeza gukumira Covid19 no kuyikingiza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Bwana BUSABIZWA Parfait n’Umuyobozi w’Akarere bayoboye inama
Abitabiriye iyi nama bagejejweho n’Umuyobozi wa RIB mu Karere Bwana NYIRIMIGABO Vénuste uko ishusho y’umutekano uhagaze, ibyaha byakunze kugaragara ndetse n’Imirenge yagaragayemo ibyaha byinshi ikeneye kwitabwaho by’umwihariko.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza Bwana MUGABO Gilbert nawe yafashe umwanya ageza ku bitabiriye ikiganiro cyagarutse ku ishusho y’aho ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bigeze bikemuka, bigaragara ko hari ibimaze gukemuka ndetse kandi hakaba hari n’ibikwiriye kwitabwaho cyane cyane nko kugarura mu ishuri abana baritaye.
Abitabiriye iyi nama baturutse ku rwego rw’Intara ndetse n’urw’Akarere
Nyuma yo kuganira, gusesengura no kungurana ibitekerezo ku ngingo zavuzwe haruguru, abitabiriye iyi nama bafashe imyanzuro itandukanye igamije kurushaho kwimakaza umutekano mu baturage, kwihutisha ikemurwa ry’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bigihari ndetse no kwimakaza isuku mu Mujyi wa Muhanga.
Yanditswe na:
UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)