MUHANGA: HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABANTU BAFITE UBUMUGA

Ku itariki ya 03 Ukuboza, mu Mirenge yose hizihijwe Mpuzamahanga w'abantu bafite Ubumuga ufite insanganyamatsiko ivuga ngo:"Dushyigikire umuryango udaheza abantu bafite ubumuga, duteza imbere imibereho myiza.

Ku rwego rw'Akarere, uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa #Muhanga, witabirwa n'Abagize Komite Nyobozi y'Akarere, Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere, Abafatanyabikorwa b'Akarere, inzego z'umutekano n'abandi.

Kwizihiza uyu munsi byabimburiwe n'imurikabikorwa ry'ibikorwa by'iterambere byakozwe n’Amashyirahamwe n'Amatsinda y'abantu bafite ubumuga birimo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ubudozi, ubukorikori n’ibindi.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jcqueline, yavuze uyu munsi utwibutsa amahirwe n’agaciro abantu bafite ubumuga bahawe n’imiyoborere myiza ndetse tukazarikana umusanzu batanga mu iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.

Yashimye abantu bafite ubumuga batanze ubuhamya n’abagaragaje ibikorwa by’iterambere bakoze bihindura imibereho yabo ndetse bikaba bigaragaza ko abantu bafite ubumuga bashoboye.

Umuyobozi w'Akarere yashimye kandi Abafatanyabikorwa b’Akarere batatinye kwegera abantu bababaye cyane, avuga ko ari ikimenyetso kigaragaza ko buri wese hari icyo yakora kugira ngo abantu bafite ubumuga bagire imibereho myiza.

Yavuze ko Leta yiyemeje kwimakaza ihame ryo kutagira umuntu n’umwe usigara inyuma cyangwa se ngo ahezwe mu iterambere ry’Igihugu.

Umuyobozi w’Akarere yashimye abantu bafite ubumuga bateye intambwe bakagira uruhare mu miyoborere yegerejwe abaturage.

Yasoje ubutumwa bwe, avuga ko Akarere kazakomeza guteza imbere imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga binyuze mu guteza imbere Amakoperative yabo ndetse no bindi byiciro bikeneye ubufasha ariko avuga ko imiryango abafite abantu bafite ubumuga bakomokamo izabigiramo uruhare.

Kuri uyu munsi, Ubuyobozi bw’Akarere bwatanze ikimenyetso cy’ishimwe ku bafatanyabikorwa b’Akarere bagize uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga.

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iterambere n’imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga, ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa batanze insimburangingo n’inyunganirangingo, matelas, amafaranga yo gushyigikira imishinga y’iterambere ndetse umwe mu bantu bafite ubumuga yorozwa inka.