MUHANGA: HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’AMAKOPERATIVE, ABAYOBOZI BAYO BASABWA KUBA ABAGARAGU BABO BAYOBORA
Kuwa mbere tariki ya 29 Kanama 2023, mu Karere habereye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative. Insanganayamatsiko y’uyu mwaka yagira iti: Amakoperative afasha kwihutisha iterambere rirambye.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu BIZIMANA Erick, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative Dr. Patrice MUGENZI, abahagarariye amakoperative akorera mu Karere n’abandi bayobozi batandukanye.
Ibirori byaranzwe no kumurika bimwe mu bikorwa by'amakoperative akorera mu Karere ka Muhanga, ubuhamya bw’abiteje imbere babikesha gukorera muri Koperative ndetse n’impanuro z’abayobozi.

Umwe mu banyamuryango ba Koperative ihinga ikawa yatanze ubuhamya, agaragaza inyungu amaze gukura mu Koperative. Twizeyumukiza Joêl wo muri Koperative Abateraninkunga ba Sholi, mu Murenge wa Cyeza yavuze ko yatangiye afite igipimo cy’ikawa 300 ariko ubu akaba amaze kugira ikawa 1500 kandi akaba agikoje gutera izindi. Avuga ko afite abana bane kandi nta kibazo cyo kubarihira amafaranga y’ishuri abikesha gukorera muri Koperative. Kubera ibikorwa bye yagaragaje ko amaze kwakira abantu no mu bihugu birenga 50 baje kumwigiraho, ikindi yishimira n’icyizere agirirwa n’ibigo by’imari bikamwemerera gufata inguzanyo kuko bazi neza ko azi gukoresha neza inguzanyo akishyura ndetse agashobora kwiteza imbere.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline, yavuze ku murongo wa Koperative, aho yagaragaje ko amakoperative ahuriza abantu hamwe, abishyize hamwe bakabikora ku bushake, bafite intego bagamije, bagakora ibikorwa byunguka kandi bagasangira inyungu.
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko hari ahakiri intege nke mu micungire y’umutungo n’imiyoborere y’amakoperative. Yasabye abayobozi b’amakoperative kuba abagaragu b’abanyamuryango babahaye inshingano birinda imyitwarire mibi ishobora guca intege abashaka kwitabira amakoperative.

Ibirori byasojwe no guha ibikombe by’ishimwe amakoperative yagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa.