MUHANGA : IBYUMBA BY’AMASHURI BYUBATSWE GUHERA MURI KAMENA 2020 BIKOMEJE GUTAHWA KUMUGARAGARO MU MIRENGE ITANDUKANYE
Mu Mirenge yose igize Akarere ka Muhanga; hari gutahwa ku mugaragaro ibyumba by’amashuri byubatswe guhera muri Kamena 2020.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 08/01/2021, mu Murenge wa Rugendabali naho hatashywe ibyumba 12 byubatswe ku nkunga ya leta y’u Rwanda. Ibyumba 6 muri byo byubatswe kuri G.S.Nsanga, 3 kuri E.P.Mpinga ndetse n’ibindi 3 kuri G.S.Kirwa Catholique.
Ejo hashize kandi kuwa 07/01/2021; mu Murenge wa Nyabinoni naho hatashywe ibyumba 9 ku ishuli rishya rya leta rya E.P.Nyarusange.
Biteganyijwe ko ibyumba by’amashuri byose biri kubakwa bigomba kuba byuzuye kandi byanatashywe bitarenze kuwa 18 Mutarama 2021.
Ibi byumba by’amashuri byosebiri gutahwa, byubatswe guhera muri Kamena 2020 hagamijwe gucyemura ikibazo cy'ubucucike n'ingendo ndende abana bakora bajya kwiga bigatuma ireme ry’uburezi ritagerwaho.
Muri rusange, mu Karere hose hazatahwa ibyumba by’amashuri 380, abaturage batandukanye bakaba bavuga ko bashimishijwe n’ibi byumba by’amashuri byubatswe kuko abana babo bigaga nabi kubera kwiga kure, bigatuma bagera mu rugo ibyo bize babyibagiwe cyagwa se bagasiba ishuri mu gihe cy’imvura nyinshi.
Yanditswe na:
UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)