MUHANGA: IHURIRO RY’ABAFATANYABIKORWA B’AKARERE RYASABWE GUSHYIRA MU IGENAMIGAMBI RYABO IMISHINGA IGAMIJE KURWANYA UBUSHOMERI MU RUBYIRUKO.

Ku itariki ya 28 Kanama 2013 mu cyumba cy’inama kuri Splendid Hotel habereye inama nyunguranabitekerezo yateguwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe no gufata ingamba zikomeye zigamije kurushaho kwihutisha ihangwa ry'umurimo no kuwunoza ndetse no kurebera hamwe icyafasha guhanga imirimo mishya ku rubyiruko, binyuze mu gufasha urubyiruko kwigira ku murimo, no kwimenyereza.

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’Akarere barimo Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Bizimana Erick, bamwe mu bagize inama Njyanama y’Akarere, abakozi ba Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo,   abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abahagarariye imiryango itari iya Leta, abikorera, ba rwiyemezamirimo, abacuruzi, urubyiruko, n’abandi bafatanyabikorwa bafite aho bahuriye no guhanga imirimo.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Bizimana Erick yavuze ko muri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi ihangwa ry’umurimo ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’igihugu. Yahamagariye ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere gushyira mu igenamigambi ryabo imishinga igamije kurwanya ubushomeri mu rubyiruko. Yasabye kandi abikorera gufatanya n’amashuri bagatanga umwanya wo kwimenyereza umwuga.

Muri iyi nama, abahagarariye amasendika y’abakozi, urubyiruko rwiteje imbere n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye batanze ibiganiro bigamije gufasha ihangwa ry’imirimo mishya no kunoza umurimo.

Iradukunda Mbuga Terence ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi nama akaba yatanze ubuhamya bw’uko yihangiye umurimo ndetse agafasha n’abandi kubona amahuhurwa ajyanye n’ikoranabuhanga.

Yagize ati:"Mu gihe cya Corona nakorera mu Karere ka Rwamagana, hari kure kandi n’amafaranga nakoreraga yari make. Yavuve ko ubwo Corona yari irangiye yagarutse iwabo mu kagari ka Rukeri mu murenge wa Kiyumba agura ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo imashini isohora impapuro. Avuga ko yatiye umuvandimwe Mudasobwa maze atangira gutanga serivisi zo guhugura urubyiruko ku ikoranabuhanga ndetse no gutunganya amajwi n’amashusho.

Terence avuga ko uyu munsi afite abakozi batatu bahoraho kandi na we ubwe iyo abaze asanga buri kwezi yihemba amafaranga ibihumbimaganabiri.

Yasabye urubyiruko kwigirira icyizere bagatekereza cyane, yibutsa ko atari ngombwa gutangiza igishoro kinini kuko ngo n’amafaranga make arunguka.