MUHANGA: IMIRYANGO 41 YOROJWE INKA MU MIRENGE YOSE MURI GAHUNDA YA GIRINKA
Kuwa 17 Ugushyingo 2023; mu Mirenge yose igize Akarere ka Muhanga, habaye igikorwa cyo koroza inka imiryango 41 muri gahunda ya Girinka yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2006.
Ubwo yashyikirizaga imiryango 9 yo mu Murenge Cyeza inka yagabiwe n’Umukuru w’Igihugu, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yasabye abagabiwe inka kuzifata neza. Yabibukije ko izi nka bazihawe mu rwego rwo kubafasha kubaho neza no kwiteza imbere.
Yabasabye kuzirinda inzara, kwirinda kuzigurisha ndetse abasaba kujya bakorana n’abaganga b’amatungo mu rwego rwo kuzirinda indwara. Yasabye abaturage kuzirikana uwabagabiye na bo bakazagabira bagenzi babo binyuze muri gahunda yo kwitura.
Umwe mu baturage wagabiwe inka ati:" Nta nka nigeze mu buzima bwanjye, ariko ubu mbonye inka. Hehe n’ubukene, ubu ngiye kujya mbona ifumbire, nshyire mu murima umusaruro wiyongere. Mu minsi mike ndaba mfite amata, umuryango wanjye ugiye kubaho neza."
Muri rusange abagabiwe bavuze ko bishimiye kuba babonye amata ndetse bemeza ko inka bagabiwe zizabafasha guhindura imibereho yabo bakiteza imbere. Bavuze ko izi nka bazazifata neza ndetse ko bazagabira bagenzi babo igihe zizaba zimaze kubyara.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024 Akarere ka Muhanga karateganya koroza inka imiryango 600, imiryango 252 ikaba yaramaze gushyikirizwa inka yagenewe. Muri iyi gahunda abaturage borozwa inka zihaka.