MUHANGA: INGO 331 ZAHAWE TELEFONI ZIGEZWEHO MURI GAHUNDA YA #CONNECTRWANDA
Kuwa mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ifatanyije na MTN batanze telefoni 331 zigezweho (Smartphone) ku ngo 331 zo mu Karere ka Muhanga zitari zizitunze (urugo rumwe muri buri Mudugudu) muri gahunda ya #ConnectRwanda.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Madamu INGABIRE Paula ashyikiriza umuturage Telefoni
Ni igikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Madamu INGABIRE Paula hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu KAYITYARE Jacqueline ndetse n’intumwa ya MTN.
Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline ashyikiriza umuturage Telefoni
Muri iki gikorwa cyo gushyikiriza abaturage Telefoni zigezweho, Minisitiri INGABIRE Paula uyobora Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yasabye abaturage bazihawe kuzazifata neza, kutazazigurisha cyane ko nta muntu uba ukwiye kugurisha impano; ahubwo aba akwiye kuyibyaza umusaruro.
Bamwe mu bazihawe barimo Madamu YAMURAGIYE Vestine ukora umwuga w’ubuhinzi, yavuze ko Telefoni igezweho yahawe izajya imufasha mu kazi ke ka buri munsi ndetse no mu gutanga amakuru.
Ubukangurambaga bwa #ConnectRwanda bwatangijwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Ukuboza 2019 hagamijwe kugenera abaturarwanda telefoni ngendanwa zigezweho mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Yanditswe na:
UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)