MUHANGA: INTEKO RUSANGE YA JADF YASUZUMYE URUHARE RW’ABAFATANYABIKORWA MU ISHYIRWAMUBIKORWA RYA NST2 NA DDS MU ITERAMBERE RY’AKARERE

Ku itariki ya 19 Werurwe 2026, muri Hotel St André-Kabgayi, habereye inama y’Inteko Rusange y’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere, barebera hamwe aho bageze bashyira mu bikorwa gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha iterambere 2024-2029 (NST2) na gahunda y’Akarere y’Iterambere (DDS) mu myaka 2 bimaze bishyirwa mu bikorwa, ndetse n’uruhare rwabo kugira ngo intego zateganyijwe muri NST2/DDS zizagerweho.

Iyi Nteko Rusange yanitabiriwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Komite Nyobozi y’Akarere, Abayobozi b’Amashami n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ndetse n’Inzego z’Umutekano.

Mu butumwa bw’Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline, yashimye uruhare rw’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’Abaturage, anabasaba gukomeza kubafasha guhindura imyumvire kugira ngo bajye bagira uruhare mu bibakorerwa ndetse no mu kurinda ibyagezweho.


Yabasabye kandi kugira uruhare mu ruhererekane nyongeragaciro ku musaruro w’ibihingwa, mu kuvugurura ibikorwaremezo mu mashuri no mu Bigo by’ubuvuzi, kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana ndetse no muri gahunda yo gufasha abaturage kwikura mu bukene mu buryo burambye.

Yasoje abasaba kugira uruhare mu gusobanurira abaturage impinduka zakozwe mu kwishyura Mituweli hagamijwe gukomeza kubafasha kubona serivisi z’ubuvuzi zigezweho, harimo n’ubuvuzi bw’indwara zikomeye zirimo Kanseri, indwara z’impyiko, iz’umutima, iz’ubwonko n’iz’amagufa.

 



Mu ijambo rya Perezida w’Inama Njyanama asoza iyi nama; nawe yashimye uruhare rw’ Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere mu guhindura imibereho y’abaturage, abasaba gukomeza gushyigikira gahunda y’Igihugu yo kuvana abaturage mu bukene mu buryo burambye, kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, gukumira amakimbirane mu miryango, ndetse no gushishishikariza abaturage kwita ku isuku, kwita ku burere bw’abana no gukumira inda ziterwa abangavu.

Perezida w’Inama Njyanama yasoje ubutumwa bwe yizeza abagize JADF ubufatanye n’imikoranire myiza n’Inama Njyanama y’Akarere mu gukomeza guharanira icyateza imbere abaturage b’Akarere ka Muhanga.