MUHANGA: INTEKO RUSANGE Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’ABAGORE YATERANYE
Kuri uyu wa Mbere taliki ya 1 Nzeri 2025, inama rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere yateraniye mu cyumba cy’inama cya Gahogo Adventist Academy. Iyi nteko rusange yari ifite insanganyamatsiko ivuga ngo "Ni uruhare rwa buri wese mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye". Abitabiriye inteko rusange barebeye hamwe ibyagezweho na ba Mutimawurugo mu mwaka wa 2024-2025, imihigo n’ibikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka wa 2025-2026 ndetse n’uruhare rwa Mutimawurugo mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye. Iyi nteko rusange yitabiriwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert ari kumwe n'Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere harimo Komite Nyobozi y’Akarere, Abahagarariye CNF ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo no ku rwego rw’Igihugu, Abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere, inzego z'umutekano n'abandi.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Madamu KAYITARE Jacqueline yabanje gushimira Umukuru w’Igihugu wahaye abagore ijambo. Yavuze ko bishimira ko muri uyu mwaka abagore bakoze ibikorwa byinshi bitandukanye aho bibanze ku kubakira amacumbi abagore b’amikoro make badafite aho kuba.
Yagize ati “Nta kintu dufite tubanenga muri abagore beza. Iyo tugeze hano turanezerwa ariko n’iyo tugeze mu mirenge dusanga mutima w’urugo afite inshingano zikomeye, intambwe akarere kacu kari gutera mutima w’urugo afitemo umusanzu udasanzwe.”
Mu butumwa bwe, Perezida w’Inama Njyanama Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert, yashimiye abitabiriye Inama y’inteko rusange ya Mutimawurugo.
Yagize ati:” Inteko rusange ni umwanya ukomeye wo kongera gutekereza ku mihigo Umukuru w’Igihugu afitiye abaturage b’Igihugu cyacu. Kubaho kw’Inama y’Igihugu y’abagore ni igitekerezo cy’Umukuru w’Igihugu washatse kongera kubaka umuryango kuko ari wo shingiro rya byose, ibyiza byose twifuriza igihugu ntabwo byashoboka tudafite umuryango ukomeye kandi utekanye.”
Perezida w’Inama Njyanama yasoje ubutumwa bwe ashimira imirenge yesheje imihigo mu mwaka wa 2024-2025, yasabye abitabiriye inama gukomeza kugira uruhare mu kubaka umuryango uzira amakimbirane bihatira ku kwita ku burere bw’abana.
Muri iyi nteko rusange imirenge yarushije indi kwesa imihigo ya Mutimawurugo yahawe ibihembo ndetse hasinywa n'imihigo mishya ya 2025-2026.