MUHANGA: KOMITE NYOBOZI Y’AKARERE YARAHIRIYE GUTANGIRA INSHINGANO
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Ugushyingo 2021, abagize Komite Nyobozi nshya y’Akarere ka Muhanga baherutse gutorwa barahiriye gutangira inshingano zabo.
Ni igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Madamu INGABIRE Paula, akaba ari we wari n’umushyitsi mukuru.
Abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye umuhango wo kurahira n’ihererekanyabubasha
Abagize Komite Nyobozi barahiriye kuyobora Akarere muri manda y’imyaka itanu ni Madamu KAYITARE Jacqueline wongeye gutorerwa kuyobora Akarere, Bwana BIZIMANA Eric watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu na Bwana MUGABO Gilbert watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ushinzwe Imibereho myiza. Indahiro zabo zikaba zakiriwe na Visi-Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.
KAYITARE Jacqueline wongeye gutorerwa kuyobora Akarere arahira
Bwana BIZIMANA Eric watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu arahira
Bwana MUGABO Gilbert watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ushinzwe Imibereho myiza arahira
Nyuma yo kurahira kwa Komite Nyobozi, hakurikiyeho umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana KANYANGIRA Ignace wari uyoboye Akarere by’agateganyo n’Umuyobozi w’Akarere mushya.
Ihererekanyabubasha hagati y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana KANYANGIRA Ignace wari uyoboye Akarere by’agateganyo n’Umuyobozi w’Akarere mushya.
Mu butumwa butandukanye yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kurahira n’ihererekanyabubasha, Minisitiri INGABIRE Paula yibanze ku gushima ibimaze kugerwaho n’Akarere ka Muhanga mu nkingi zitandukanye ndetse anaboneraho umwanya wo kwizeza Komite Nyobozi nshya kuzayiba hafi nk’imboni y’Akarere.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Madamu INGABIRE Paula ageza ubutumwa ku bitabiriye
Iki gikorwa kandi, cyari kitabiriwe n’intumwa ya Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga baherutse gutorwa, bari bagize Komite Nyobozi y’Akarere yacyuye igihe, abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’inzego z’umutekano.
Yanditswe na:
UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)