MUHANGA: MINISITIRI W’UBUMWE BW’ ABANYARWANDA N’INSHINGANO MBONERAGIHUGU YASOJE UMWIHERERO W’ABAGIZE INAMA NJYANAMA Y’AKARERE
Kuri uyu wa 03 Nzeli 2023 Minisitiri w’Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu akaba n’imboni y’Akarere ka Muhanga, Dr. Jean Damascene BIZIMANA yitabiriye umuhango wo gusoza ku mugaragaro umwiherero w’Abagize inama Njyanama y’Akarere wari umaze iminsi ine ubera mu Karere ka Huye.
Mu ijambo ry’ikaze, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga NSHIMIYIMANA Octave yashimiye Minisitiri wa MINUBUMWE waje kwifatanya n’Abajyanama gusoza uyu mwiherero. Yavuze ko muri iyi minsi ine bamaze mu mwiherero bunguranye ibitekerezo ku ngingo zinyuranye.
Yavuze ko barebeye hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe n’Inama Njyanama mu mwaka wa 2022-2023, haganiriwe kandi ku mihigo y’Akarere iteganijwe gukorwa mu mwaka wa 2023-2024 hafatwa n’ingamba zizafasha mu kwesa iyo mihigo. Yagaragaje kandi ko hakozwe ibiganiro mpaka ndetse hakorwa n’ibiganiro mu matsinda byose bigamije kungurana ibitekerezo harebwa ibyateza imbere abaturage b'Akarere ka Muhanga.
Perezida w’Inama Njyanama kandi yagaragaje ko haganiriwe ku cyerekezo Akarere ka Muhanga gafite nk’Umujyi ugaragiye Umujyi wa Kigali, ndetse n’uruhare rw’Abafatanyabikorwa muri icyo cyerekezo. Hafashwe umwanzuro wo gushishikariza abikorera gushora imari mu mishinga minini n’imito mu Karere ka Muhanga.
Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye umwiherero cyavugaga ku kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, Minisitire wa MINUBUMWE Dr. Jean Damascene BIZIMANA yagaragaje ko icyerekezo 2050 u Rwanda rwahisemo, gishingiye cyane ku bumwe bw’Abanyarwanda, mu gukorera hamwe, kureba kure no kwihitiramo ibidukwiye.
Yibukije abitabiriye umwiherero ko mu mahame atandatu Igihugu cyubakiyeho, ihame rya mbere ari ubumwe bw’abanyarwanda.Yifashishije ingero, Minisitiri yagaragaje ko iyo abatuye Igihugu batangiye kwiremamo ibice icyo gihugu gisenyuka, akaba yasabye abitabiriye umwiherero guhora bakebura abo bakorana kuko ubumwe bw’abanyarwanda busaba guhozaho. Yasabye abayobozi kurangwa n’imikorere n’imikoranire inoze birinda ivangura iryo ariryo ryose.
Uyu mwiherero witabiriwe n’Abagize Inama njyanama, Abayobozi b’amashami ku rwego rw’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Abafatanyabikorwa b’Akarere mu Iterambere.