MUHANGA : MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU HON. GATABAZI JMV YASABYE ABAYOBOZI N’ABAKOZI B’AKARERE KA MUHANGA KUDAKORERA KU JISHO

Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Hon. GATABAZI JMV yasabye abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Muhanga kuzuza inshingano zabo neza, bagakorana umwete badakorera ijisho, kandi bakajya bagira umwanya wo kwisuzuma bareba aho bavuye n'aho bageze.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021, mu kiganiro yagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere, abakozi bakorera ku rwego rw’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere, ubwo yasuraga aka Karere agana mu ruzinduko rw’iminsi 4 afite mu Ntara y’Iburengerazuba.

Muri iki kiganiro; Minisitiri GATABAZI yibanze ku mikorere n'imikoranire hagamijwe kurushaho kunoza serivisi zihabwa abaturage; aho yasabye abitabiriye iki kiganiro kugira ubufatanye n’ubwuzuzanye, kwitangira abaturage, guharanira gukemura ibibazo byabo no kubatoza kwanga akarengane, ndetse no guharanira guteza imbere Umujyi wa Muhanga

Yasoje ikiganiro abasaba guterwa ishema no gukorera Igihugu, bakarushaho guharanira kugira impinduka nziza mu nshingano zabo, ndetse no gukomeza gushishikariza abaturage kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid19 hagamijwe kwirinda no kurinda abandi.

Iki kiganiro kandi; cyari cyanitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Mme KAYITESI Alice na bamwe mu bagize Inama y'umutekano itaguye y'Intara.

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)