MUHANGA: MU KWIZIHIZA UMUNSI MUKURU W’UMUGANURA, ABATURAGE BAMURITSE UMUSARURO BAGEZEHO

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Kanama 2023, mu midugudu yose igize Akarere ka Muhanga, Abaturage, abayobozi n’abafatanyabikorwa bifatanyije kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura. Ku rwego rw’Akarere, ibirori byo kwizihiza uyu munsi Mukuru byabereye mu Kagari ka Gifumba mu murenge wa Nyamabuye byitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere KAYITARE Jacqueline, Visi Perezida w’Inama njyanama y’Akarere NSHIMIYIMANA Gilbert, inzego z'umutekano n'abandi bayobozi batandukanye.

Umunsi mukuru  w’Umuganura w’uyu mwaka, wabaye umwanya mwiza wo kumurika umusaruro wejejejwe n’abahinzi, hamuritswe kandi n’ibikoresho bitandukanye biranga umuco nyarwanda ndetse bimwe muri ibyo bikoresho bikaba bikifashishwa uyu munsi.

Mu bikoresho byamuritswe harimo isekuru yifashishwaga ndetse n’ubu igikoreshwa mu gusekura amasaka, imyumbati…, hari kandi umuvure, urusyo n’ingasire, umuvure, ibyansi, ibisabo n’ibindi bikoresho bitandukanye

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibirori by'umunsi mukuru w'Umuganura, Umuyobozi w'Akarere yashimye byinshi byagezweho muri uyu mwaka dushoje abaturage babigizemo uruhare.

Yibukije abaturage ko umuganura w'uyu mwaka ukwiye kuba isoko yo kwigira n’ishingiro  ryo kudaheranwa. Yasabye abaturage gukora cyane, guhesha agaciro ibyo bakora no kugira ishyaka riranga Abanyarwanda.

Mu gushima ibyagezweho, Umuyobozi w'Akarere yashimiye Umukuru w'igihugu wahaye abaturage ba Muhanga umuganura ku munsi w'ejo. Yagaragaje ko Icyanya cy'inganda cyari kimaze imyaka myinshi kitagira inganda, ariko ubu hakaba hari uruganda rukora sima rwafunguwe n'umukuru w'Igihugu. Yavuze ko muri iki cyanya hagiye kubakwa izindi nganda nyinshi zisanga izindi zari zisanzwe zikora. Mu zigiye kubakwa harimo uruganda rukora amasafuriya, urukora imyenda n'urukora amakaro.

Kuri uyu munsi w'umuganura kandi Umuyobozi w'Akarere yavuze ko bishimira kuba hagiye kuzura inzu ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye bizakoreramo ndetse n’inzu y’ababyeyi yuzuye i Kabgayi, iyi nzu ikaba yaratanzwe n'Umukuru w'Igihugu.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Umuyobozi w'Akarere yasabye abagize umuryango gushyira hamwe, gukundana, kwita ku bana n'uburere bwabo no kwirinda ibindi byose byatuma umuryango usenyuka.

Umunsi w’ Umuganura, wizihizwa buri wa gatanu wa Mbere w’ Ukwezi kwa Kanama, aho Abanyarwanda basubiza amaso inyuma bakareba ibyo bagezeho ndetse bakareba n’imbogamizi bahuye na zo kugira ngo bafate ingamba ndetse banabonereho guhiga ibyo bazageraho mu gihe kizaza.