MUHANGA : RIB YATANGIYE GUKORA IPEREREZA KU NYANDIKO Z'IRANGAMIMERERE ZIDASHOBORA KUBONEKA KUBERA IMPAMVU ZITANDUKANYE

Hagamijwe gushyira mu bikorwa ibiteganywa n'itegeko rigenga abantu n'umuryango, mu ngingo yaryo ya 90&91; guhera kuwa 14/01/2021; Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, ishami rya Muhanga rwatangiye gukora iperereza ku nyandiko z'irangamimerere zidashobora kuboneka kubera impamvu zitandukanye mu Mirenge ya Muhanga, Mushishiro, Nyarusange, Rugendabali na Kabacuzi yahoze ibarizwa ahahoze ari muri Komine Bulinga na Mushubati.

Ni muri urwo rwego rero; Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bushishikariza abaturage bose bafite icyo kibazo cy’inyandiko z’irangamimerere zidashobora kuboneka bakaba bari bariyandikishirije mu Mirenge yavuzwe haruguru ndetse n’abandi baba baracikanwe ntibiyandikishe ibi bikurikira:

  1. Kwegera ubuyobozi bw’Imirenge biyandikishirijemo kugira ngo batange amakuru akenewe;
  2. Kwitabira iyi gahunda yo gutanga amakuru ku nzego zitandukanye ku Mirenge kugira ngo badacikanwa kuko nta kindi gihe cyateganyirijwe iyi gahunda;
  3. Abaturage barebwa n’iyi gahunda barasabwa kuza ku biro by’Imirenge yabo biyandikishirijemo bari kumwe n’abatangabuhamya babo babiri kuri buri ruhande kugira ngo batange amakuru akenewe.

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)