MUHANGA: TUGIRE IBIRIBWA BIHAGIJE IWACU MU MURYANGO

Ni ibikubiye mu butumwa Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yagiye ageza ku bahinzi muri uku kwezi k’Ugushyingo ubwo yabaga yifatanyije na bo mu gikorwa cyo kubagara no gutera ifumbire mvaruganda yo mu bwoko bwa DAP mu bigori bihinze ku butaka buhuje.

Mu bihe bitandukanye, Umuyobozi w’Akarere yifatanyije n’abahinzi bo muri Koperative Tuzamurane yo mu Murenge wa Cyeza, abahinzi bo kuri site ya Mubuga mu Murenge wa Shyogwe n’abahinzi bo mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Kiyumba kuri site y’ubuhinzi ya Nyakagezi.

Ubutumwa yagiye ageza ku baturage bwibanze cyane ku kubakangurira kwita ku murimo, guhinga ibisambu byose bidahinze mu rwego rwo kwihaza mu biribwa. Yabwiye abahinzi ko Leta yatanze ifumbire yunganiwe 100% mu rwego rwo kubafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Yagize ati:"Ntidukwiriye kwemera ko inzara yinjira iwacu mu nzu dufite imbuto n’ubutaka bwo guhinga ndetse na Leta yaraduhaye ifumbire, tugomba guhaguruka tugakora tukagira ibiribwa bihagije mu muryango.”

Umuyobozi w’Akarere yashimiye abaturage kuba baritabiriye gahunda yo kuzamura igipimo cy’umusaruro. Yabashishikarije  gukoresha neza ifumbire bagenewe na Leta birinda kuyigurisha cyangwa kuyishyira ku bihingwa itagenewe.

Abaturage bahawe ifumbire na bo bagaragaje ibyishimo byo kuba Leta yarabunganiye ikaba ifumbire. Bavuze ko bizeye kuzabona umusaruro ushimishije  kuko ikirere cyabaye cyiza .