MUHANGA: UBUYOBOZI BW’INTARA Y’AMAJYEPFO BWASUZUMYE AHO AKARERE KAGEZE KESA IMIHIGO YA 2024-2025.

Ku itariki ya 12 Kamena, Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana BIZIMANA Eric yakiriye Guverineri  w’Intara y’Amajyepfo Madamu KAYITESI Alice , Abagize inama y'umutekano itaguye y'Intara n’itsinda ry’abakozi b’Intara y’Amajyepfo baje mu gikorwa cyo gusuzuma aho Akarere kageze gashyira mu bikorwa imihigo y’umwaka wa 2024-2025. 

Abagize iri tsinda bakoranye  inama n'ubuyobozi n'abakozi b'Akarere, basuzuma ibikubiye muri raporo y'imihigo ndetse basura ibikorwa by'imihigo mu mirenge igize Akarere. Ibikorwa byasuwe birimo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, abaturage bari muri gahunda ya Leta yo kwivana mu bukene mu buryo burambye, ibikorwaremezo birimo amashuri, amazi ndetse n’amashanyarazi n’ibindi bikorwa bigamije guteza imibereho myiza y’abaturage.

Nyuma yo gusura ibikorwa by’imihigo, Guverineri w’Intara n’abandi bayobozi batanze inama zigamije kunoza imihigo.  Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice KAYITESI yibukije ko imihigo ari uburyo bwiza bwo gusuzuma ibyo dukora, uburyo tubikoramo n'ishyirwa mu bikorwa ryabyo, akaba yarasabye abakozi gukomeza gukorera hamwe kugira ngo bazabashe kwesa imihigo.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025 urimo kugana ku musozo, Akarere ka Muhanga kahize imihigo 111, muri iyi mihigo, 28 iri mu nkingi y’ubukungu, 61 iri mu nkingi y’imibereho myiza na ho imihigo 22 ikaba mu nkingi y’imiyoborere myiza.