MUHANGA: UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA GICURASI WIBANZE KU BIKORWA BYO KURWANYA ISURI

Ku itariki ya 30 Gicurasi, Mu Tugari twose tw’Akarere ka Muhanga, habaye Umuganda Rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi, waranzwe n’ibikorwa byo kurwanya isuri no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Hibanzwe cyane ku gucukura no gusibura imirwanyasuri n’ibyobo bifata amazi, kubakira abatishoboye, gukora isuku ndetse no kubungabunga ibikorwaremezo bifasha abaturage.

Ku rwego rw’Akarere, umuganda wabereye mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Muhanga, aho abaturage bifatanyije n’Abadepite TUMUSHIME Francine na UWAMURERA Olive, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline ndetse n’inzego z’umutekano mu bikorwa byo gusibura no gucukura imirwanyasuri ku buso bwa hegitari 4,5 mu Mudugudu wa Gahabwa.

Nyuma y’umuganda, abayobozi bagejeje ku baturage ubutumwa bwibanze ku mibereho myiza n’iterambere rirambye. Bashishikarije abaturage gukomeza kwimakaza isuku n’isukura aho batuye, gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku gihe no gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda indwara ya Ebola. Banabasabye kwigira no gukora ibikorwa bibateza imbere, gufata neza umutungo kamere by’umwihariko amazi, no kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Abaturage kandi basabwe gukomeza kubana neza birinda amakimbirane mu miryango, gukemura ibibazo mu bwumvikane no kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose. Muri uyu muganda hanatanzwe serivisi z’irangamimerere ndetse abaturage bapimwa indwara zitandura hagamijwe kubungabunga ubuzima bwabo no kubegereza serivisi.