MUHANGA: UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA MATA 2026 WIBANZE KU BIKORWA BYO KURWANYA ISURI
Ku itariki ya 25 mata 2026, mu Mirenge yose igize Akarere ka Muhanga habaye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2026, aho abaturage bafatanyije n’abayobozi mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya isuri. Ku rwego rw’Akarere, Umuyobozi w’Akarere ari kumwe n’Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere, Abafatanyabikorwa b’Akarere ndetse n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Munazi, Umurenge wa Mushishiro, mu muganda wo gusibura no gucukura imirwanyasuri
Mu butumwa bwatanzwe nyuma y’umuganda, abayobozi bakanguriye abaturage gukomeza gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza kwitabira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Banabibukije gukomeza kwita ku isuku, gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wa 2026–2027 no gufata neza ibikorwaremezo byubatswe.
By’umwihariko, abaturage bashishikarijwe gukora cyane bakiteza imbere, bakirinda ubunebwe n’imyumvire yo guhora bategereje gufashwa, bibutswa ko iterambere rirambye rishingira ku murimo no gukoresha neza amahirwe ahari. Abayobozi bagaragaje ko buri muturage akwiye kugira uruhare mu guteza imbere urugo rwe no gufasha Igihugu kugera ku ntego z’iterambere.
Ababyeyi kandi basabwe gutoza abana umurimo bakiri bato, kubigisha indangagaciro zo gukunda umurimo no kwigira, aho kubarerera mu buzima bwo gutegereza guhabwa ibyo bakeneye byose. Basabwe kandi kubarinda inyigisho mbi n’imico yangiza, harimo ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga, ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zishobora kubangiriza ejo hazaza.
Mu gusoza, abaturage bakanguriwe gukomeza kwirinda amakimbirane yo mu miryango, kuba urugero rwiza ku bana babyaye, kujyana abana bose mu ishuri no gutanga uruhare rw’ababyeyi mu ifunguro rifatirwa ku ishuri, hagamijwe kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.