MUHANGA: UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI WIBANZE KU BIKORWA BYO GUTERA IBITI BY’IMBUTO MU MASHURI
Kuwa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2023, hirya no hino midugudu yose no mu bigo by’amashuri habaye umuganda rusange usoza ukwezi k'Ugushyingo. Uyu muganda wibanze ku bikorwa byo gutera ibiti (ibiti by’imbuto ziribwa, ibivangwa n’imyaka n’ibiti by’ishyamba).
Ku rwego rw’Akarere, uyu muganda wabereye mu Murenge wa Muhanga mu Kagari ka Tyazo witabirwa na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Bwana Octave NSHIMIYIMANA, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline, abafatanyabikorwa b’Akarere barimo RWAMREK na DUHAMIC ADRI, inzego z’umutekano, Umuryango w’Abagide mu Rwanda n’abandi. Muri uyu muganda wabereye mu rwunge rw’Amashuri rwa Mata abawitabiriye bateye ibiti iby’imbuto birimo avoka ndetse n’urutoki ku buso ngana na hegitari 3.81.
Uyu muganda kandi wibanze ku bikorwa byo kurwanya Ibiza hazirikwa ibisenge by’amashuri.
Nyuma y’umuganda, abaturage bahawe ubutumwa butandukanye. Bakaba barasabwe kwirinda ruswa no gutanga amakuru ku bantu bayisaba ndetse basobanurirwa n’ingaruka ruswa igira ku bukungu bw’Igihugu. Abitabiriye umuganda kandi bashishikarijwe kurwanya akarengane, gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse basabwa no gukumira no kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa umwana. Kuri uyu munsi kandi abaturage bongeye gusobanurirwa ibikubiye mu ngamba zo kuvana abaturage mu mukene mu buryo. Bakaba barashishikarijwe gukora cyane no kwitabira umurimo. Abaturage bakanguriwe kwita ku isuku by’umwihariko isuku y’ahantu hahurira abantu benshi.