MUHANGA: UMUGANDA W’UKWEZI KWA KANAMA 2023 WIBANZE KU BIKORWA BYO KURWANYA ISURI
Kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Kanama 2023 mu Gihugu hose habaye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama. Mu Karere ka Muhanga umuganda wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri.

Ku rwego rw’Akarere, umuganda wabereye mu Mudugudu wa Gitaba, Akagali ka Mbuga mu Murenge wa Nyabinoni. Umuyobozi w’Akarere Madamu Kayitare Jacqueline ari kumwe n’inzego z’umutekano n’abandi bakozi bakorera ku cyicaro cy’Akarere bifatanyije n’abaturage bo mu Kagari kavuzwe haruguru mu bikorwa byo kurwanya isuri.
Ubutumwa bwatanzwe nyuma y’umuganda bwibanze ku butumwa bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bujyanye no gushishikariza abaturage gukora cyane hagamijwe kwivana mu bukene.

Umuyobozi w'Akarere yasabye abaturage kwitegura neza igihembwe cy'ihinga 2024A kuko imvura iri hafi kugwa. Yakanguriye abakuru n'abato kwitabira umurimo, kwirinda amakimbirane kuko atera ubukene mu miryango ndetse akagira n’ingaruka mbi ku bana bavuka muri iyo miryango.
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko usanga n’urubyiruko rukurira mu miryango idakora rwirirwa ku mihanda rucanga ikarita, kandi nyamara rukeneye kurya, kunywa no kwambara, nyamara imbaraga zarwo zikenewe mu iterambere ry’umuryango n’Igihugu muri rusange.
Yibukije abaturage ko ibyiciro by'ubudehe byavuyeho abasaba kwitabira umurimo. Yakanguriye abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza ku gihe. Abahinzi basabwe kwiyandikisha muri gahunda ya Nkunganire izabafasha kubona ifumbire.
Asoza ubutumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere yakanguriye abaturage kwita ku isuku, no guteganyiriza bana kugira ngo bazabashe gufata ifunguro ku ishuri.
Muri iyi nama yakozwe nyuma y'umuganda, Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yakiriye ibitekerezo ndetse akemura n'ibibazo yagejejweho n'abaturage.
Muri rusange mu Mirenge yose umuganda rusange wa Kanama wibanze ku bikorwa birimo kurwanya isuri, kubumba amatafari yo kubaka inzu n’ubwiherero by’abatishoboye, kubaka no gusana inzu z’abatishoboye, gutunganya imihanda no guhanga imishya.