MUHANGA: UMUGANDA W’UKWEZI KWA MATA 2025 WIBANZE KU BIKORWA BYO KURWANYA ISURI

Ku itariki ya 26 Mata 2025 hirya no hino mu mirenge habaye Umuganda rusange usoza Ukwezi kwa Mata. Ku rwego rw'Akarere, umuganda wabereye mu Kagari ka Mbiriri mu Murenge wa Nyarusange. Uyu muganda witabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza  Bwana Gilbert MUGABO, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Madamu MUTESAYIRE Gloriose, inzego z'umutekano n'abandi bayobozi batandukanye. Umuganda wibanze ku bikorwa byo gusibura no gucukura imirwanyasuri n'ibindi. Ubutumwa abayobozi bagejeje ku baturage bitabiriye umuganda bwibanze ku kubakangurira gukomeza kwitabira umurimo hagamijwe gukora cyane no kwivana mu bukene, kwirinda ibiza no kubungabunga ibidukikije, kwita ku burere bw'abana no kujyana abana bose ku ishuri, gutanga uruhare rw’ababyeyi rufasha abana gufatira ifunguro ku ishuri, kwita ku isuku n'isukura, kwirinda amakimbirane yo mu muryango no kwirinda Malaria barara mu nzitiramubu . Abaturage kandi bakanguriwe gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wa 2025-2026, kwizigamira muri Ejo Heza no gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Muri rusange mu Mirenge yose umuganda rusange wa Mata wibanze ku bikorwa birimo kurwanya isuri, kubakira abaturage batishoboye, gutunganya imirima y’imboga, gutunganya imihanda no guhanga imishya.

Nyuma y’umuganda, abaturage bahawe ibiti by’imbuto by’ubwoko butandukanye byo kujya gutera iwabo mu ngo.