MUHANGA: UMUGANDA W’UKWEZI KWA MUTARAMA 2025 WIBANZE KU BIKORWA BYO GUTUNGANYA IMIHANDA

Ku itariki ya 25 Mutarama 2025 hirya no hino mu mirenge habaye Umuganda rusange usoza Ukwezi kwa Mutarama. Ku rwego rw'Akarere, umuganda wabereye mu Kagari ka Rusovu mu Murenge wa Nyarusange. Uyu muganda witabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza  Bwana Gilbert MUGABO inzego z'umutekano, Abajyanama mu nama Njyanama y’Akarere n'abandi. Umuganda wibanze ku bikorwa byo gusibura no guharura imihanda, kurwanya isuri, n'ibindi. Mu butumwa abayobozi bagejeje ku baturage bitabiriye umuganda, babashimiye uburyo bitwaye mu minsi mikuru isoza umwaka. Abaturage basabwe kubungabunga ibidukikije n'ibikorwaremezo, kwirinda gukora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko Ndetse no kwirinda amakimbirane yo mu muryango. By'umwihariko Visi Meya Gilbert Mugabo yagarutse ku munsi mukuru w'Intwali z'Igihugu wizihijwe  ku itariki ya 01.02.2025. Yasabye kandi ababyeyi kwita ku burere bw'abana no gutanga uruhare rwabo rufasha abana gufatira ifunguro ku ishuri

Muri rusange mu Mirenge yose umuganda rusange wa Mutarama wibanze ku bikorwa birimo kurwanya isuri, kubumba amatafari yo kubaka inzu n’ubwiherero by’abatishoboye, kubaka no gusana inzu z’abatishoboye, gutunganya imihanda no guhanga imishya.