MUHANGA: UMUYOBOZI W’AKARERE ARASABA ABAKOZI BASINYE IMIHIGO GUKORA NK’IKIPE IMWE.
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Madamu Kayitare Jacqueline yasinyanye imihigo n’abahagarariye inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Muhanga barimo: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose uko ari 12, Umukozi ushinzwe urwego rufasha Akarere mu gucunga umutekano (DASSO), n’Abayobozi b’amashami mu Karere. Ni imihigo ya 2023-2024 yatangiye mu kwezi kwa Nyakanga 2023, biteganijwe ko izarangirana n’ukwezi kwa Kamena 2024

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yasabye abasinye imihigo kurangwa n’indangagaciro yo gukunda umurimo no kuwunoza, yabasaba kwegera abaturage bakabasobanurira ibikubiye muri iyi mihigo kuko aribo bazabafasha kuyesa kandi ikeswa ku kigero gishimishije.
By’umwihariko Umuyobozi w’Akarere Umuyobozi w'Akarere yasabye abayobozi b'amashami gukorera hamwe no kuba intangarugero mu bakozi bafite mu nshingano. Yabasabye kutemera gutsindwa imihigo, kwemera kubazwa inshingano no kwegera imirenge bakayifasha kwesa imihigo.

Umuyobozi w’Akarere, yibukije ko imihigo ari uburyo bwiza bwo gusuzuma ibyo dukora, uburyo tubikoramo n'ishyirwa mubikorwa ryabyo. Yasabye abasinye imihigo kurangwa n'ubufatanye bagakora nk’ikipe imwe kandi bakihutira kugaragaza ikitagenda neza kugirango gishakirwe igisubizo kirambye.