MUHANGA: UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY’UBUKUNGU YASABYE URUBYIRUKO KWIRINDA INGESO MBI

Mu rwego rwo  kubungabunga ubuzima bw’abana n’urubyiruko biga n’abatiga, kuva ku itariki ya 05 Kanama kugeza tariki ya 14 Nzeli 2023, hateganyijwe gahunda y’intore mu Biruhuko, iyi gahunda ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti:" ubuzima bwiza, amahitamo yanjye"

Iyi gahunda igamije gufasha urubyiruko kwirinda ingeso mbi zirimo gukoresha ibiyobyabwenge, uburaya, ubusinzi, icuruzwa ry’abantu n’ibindi byangiza ubuzima bwabo. Iyi gahunda kandi igamije kwigisha urubyiruko umuco Nyarwanda n’ibiwugize, kuvumbura no gukuza impano zabo zitandukanye, kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu bita cyane cyane ku bijyanye no gusukura aho batuye, gukangurira ababyeyi isuku n’isukura, gufasha abatishoboye n’ibindi.

Ku rwego rw’Akarere, igikorwa cyo gutangiza iyi gahunda cyabereye mu murenge wa Nyamabuye ku kigo cy’urubyiruko cya Muhanga. Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu BIZIMANA Eric, CIP Kamanzi Hassan, ushinzwe ibikorwa bihuza Polisi n’Abaturage mu karere ka Muhanga, Gentillesse Cyuzuzo Umujyanama uhagarariye urubyiruko mu nama Njyanama y’Akarere ka Muhanga n’abandi batandukanye.

Ubwo yatangizaga iyi gahunda y’intore mu Biruhuko, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu BIZIMANA Eric, yakanguriye urubyiruko kwirinda ingeso mbi zitandukanye zirimo ubusambanyi,ubusinzi, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge n’izindi.. Yabasabye kandi kwirinda ababashuka babaganisha mu ngeso mbi. Yabibukije ko kwishora mu ngeso mbi byangiza imitekerereze bikagira ingaruka mbi ku byo bifuza kuzeraho.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu kandi yabwiye urubyiruko ko muri iki gihe cy’ibiruhuko ubuyobozi bwifuza kubafasha kumenya impano bifitemo, bakaziteza imbere, maze na bo bakazahitamo uburyo bwiza bwo kuzikoresha kugira ngo bazabashe kwiteza imbere. Yongeye kandi kubibutsa ko urubyiruko  ari rwo mbaraga z’Igihugu.

Mu gutangiza iyi gahunda, urubyiruko rwagaragaje impano binyuze mu mikino n’imyidagaduro.

Gahunda y’Intore mu Biruhuko yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’urubyiruko, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’uburere mboneragihugu, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’uburezi n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Mu gihe iyi gahunda izamara, urubyiruko ruzakora ibikorwa bitandukanye birimo imikino, gutarama, kugaragaza impano, gukora ibikorwa by’imirimo y’amaboko nko kubakira abatishoboye, kwigisha gusoma no kwandika ku batabizi  n’ibindi.