Muhanga: Urubyiruko rwiyemeje kurushaho kugira uruhare mu iterambere rirambye

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Jacqueline Kayitare, ari kumwe n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, bifatanyije n'urubyiruko mu Nteko Rusange y'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko ku rwego rw'Akarere, ifite insanganyamatsiko igira iti: "Urubyiruko: Umusingi w'iterambere rirambye."

Iyi Nteko Rusange yabaye umwanya wo kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo y'urubyiruko mu mwaka wa 2025–2026, hagaragazwa ko ibikorwa byinshi byagezweho ku kigero cya 97.9%. Mu nkingi y'ubukungu, ibikorwa byagezweho ku kigero cya 100%, imibereho myiza igeze kuri 96.5%, mu gihe imiyoborere myiza yageze kuri 97.3%.

Abitabiriye Inteko banagaragarijwe ko urubyiruko rwagize uruhare rukomeye mu bikorwa birimo kwihangira imirimo, kwitabira gahunda ya Ejo Heza, gukora siporo rusange, kurwanya ibiyobyabwenge, guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda, ubukorerabushake, uburere mboneragihugu no kwitabira gahunda zitandukanye zigamije iterambere ry'igihugu.

Hanabaye ikiganiro mpaka (Panel Discussion) cyibanze ku myitwarire ikwiye yafasha urubyiruko kubaka ejo heza harwo, aho hibanzwe ku ndangagaciro, gukunda umurimo, gukoresha neza amahirwe aboneka no kugira uruhare rugaragara mu bikorwa by'iterambere.

Abayobozi batandukanye bagejeje ku rubyiruko ubutumwa burushishikariza gukomeza kugira uruhare rufatika mu kubaka Igihugu, gukoresha neza amahirwe ahari no gukomeza kwimakaza ubumwe, ubwitange n'imiyoborere myiza.

Mu gusoza iyi Nteko Rusange, hahembwe Imirenge itatu yabaye indashyikirwa mu kwesa imihigo y'urubyiruko mu mwaka wa 2025–2026. Umurenge wa Mushishiro wabaye uwa mbere, ukurikirwa na Rongi ku mwanya wa kabiri, mu gihe Rugendabari yaje ku mwanya wa gatatu.

Urubyiruko rwiyemeje gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa by'iterambere no gukorana n'inzego zitandukanye kugira ngo rugire uruhare rufatika mu kubaka Akarere ka Muhanga n'Igihugu muri rusange.