MUHANGA:ABATURAGE BAZINDUKIYE MURI SIPORO RUSANGE NGARUKAKWEZI

Ku itariki ya 14 Ukuboza 2025, Abagize Komite Nyobozi y'Akarere bifatanyije n'abaturage bo mu Mujyi wa Muhanga muri Siporo_Rusange ngarukakwezi. 

Abayitabiriye bahuriye kuri Stade ya Muhanga bakora imyitozo ngororamubiri.

Mu butumwa abayobozi bagejeje ku bitabiriye Siporo, babakanguriye kwita ku isuku  y'aho batuye n'aho bakorera, kwitabira gukora siporo kuko ari ingenzi mu buzima ndetse babashishikariza kwitabira igikorwa cyo gukosora imyirondoro no kwifotoza kugira ngo bahabwe Indangamuntu koranabuhanga.

Basabwe kandi kwitabira amarushanwa y'umupira w'amaguru agiye guhuza amakipe y'abantu bakuru bahoze bakina umupira w'amaguru. (Muhanga Veterans Championship 2025-2026.)