MUSHISHIRO: ABATURAGE BASABWE KWIRINDA UBUCUKUZI BW’AMABUYE Y’AGACIRO BUDAKURIKIJE AMATEGEKO

Ku itariki ya 02 Nzeri 2025, mu Tugari twose habaye inteko y'abaturage yahujwe n'ibikorwa by’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana BIZIMANA Eric ari kumwe n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Rwigerero mu Murenge wa Mushishiro. 

Mu Butumwa abayobozi bagejeje ku baturage bwibanze ku kubakangurira kwirinda ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko kuko bugaragaramo impanuka, bushobora kubagiraho ingaruka mbi k'ubuzima, no gutanga amakuru ku bishobora muri ibi bikorwa bitemewe n’amategeko.

Abayobozi kandi bongeye kwibutsa imiryango ibana mu buryo butemewe gusezerana imbere y’amategeko, kwandikisha abavutse no kwandukuza abapfuye; kwitabira kwifotoza ku bagejeje igihe cyo gufata irangamuntu, abagize umuryango bakanguriwe kubana mu mahoro no kwita ku burere bw'abana, kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza 2025/2026, gutegura igihembwe cy'ihinga 2026A, kwita ku isuku, umutekano n’ibindi.