MUSHISHIRO: HATANGIJWE ICYUMWERU CYAHARIWE KWITA KU BUZIMA BW’UMUBYEYI N’UMWANA

Ku itariki ya 27 Ugushyingo 2023, Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza Bwana MUGABO Gilbert ari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’ubuzima ku rwego rw’Akarere, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi n’intumwa y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ubuzima batangije icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana mu Karere ka Muhanga. Gutangiza iki gikorwa byabereye mu Kigo nderabuzima cya Mushishiro no mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mushishiro.

Atangiza iki cyumweru ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere  wungirije Ushinzwe imibereho myiza Bwana Gilbert MUGABO yasabye ababyeyi kwita ku isuku, by'umwihariko ku mibereho y'umwana kuva agisamwa no kwita ku bikorwa byose biteganyijwe muri kino cyumweru.

Iki gikorwa cyaranzwe no gupima uburebure bw’abana, ibiro, ibizigira, hatanzwe kandi ibinini bya Vitamini A n'iby'inzoka ku bana, abanyeshuri n'abantu bakuru ndetse na ongera ku bana b'amezi 2 kugera ku mezi 23.

Muri iki cyumweru hazatangwa ubutumwa bw'ingenzi ku kunoza isuku n'isukura, gukingira abana bacikanywe n’inkingo kugeza ku bana bafite imyaka itanu, gusuzuma imirire y’abana bafite kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka itanu, gufata ibipimo ndangamikurire birimo gupima ibiro, uburebure n’ibikizigira. Hazatangwa kandi uburyo bwo kuboneza urubyaro ku babyifuza.

Insanganyamatsiko y'iki cyumweru ikaba ivuga ngo:"Hehe n'igwingira:Twite ku buzima bw'umubyeyi utwite n'umwana, imirire, isuku n'isukura, dukingize abana inkingo zose"