MUSHISHIRO: HATANGIRIJWE GAHUNDA YO KWAKIRA IBITEKEREZO BY’ABATURAGE BIZITABWAHO MU IGENAMIGAMBI RY’IMIHIGO Y’AKARERE, UMWAKA WA 2022-2023

Kuwa mbere tariki ya 06 Ukuboza 2021 mu Murenge wa Mushishiro; Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Bwana BIZIMANA Eric yatangije ku mugaragaro gahunda yo kwakira ibitekerezo by’abaturage bizitabwaho mu igenamigambi ry’imihigo y’Akarere, umwaka wa 2022-2023. Iki gikorwa cyari cyanitabiriwe n’intumwa zari zaturutse ku mufatanyabikorwa w’Akarere mu iterambere CCOAIB ndetse n’abanyamakuru ba Radio Huguka yakinyuzagaho inyumvankumve (Live).

 

Atangiza iki gikorwa; Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu yabanje kumenyesha abaturage b’Umurenge wa Mushishiro icyakozwe ku bitekerezo bari batanze ubushize, ndetse anabizeza ko ibitarabashije gushyirwa mu bikorwa, ubuyobozi bukibizirikana kandi bizaherwaho mu igenamigambi ry’imihigo ya 2022-2023.

 

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Bwana BIZIMANA Eric atangiza ku mugaragaro igikorwa cyo kwakira ibitekerezo by’abaturage bizitabwaho mu igenamigambi ry’imihigo y’Akarere, umwaka wa 2022-20223

 

Nyuma yo kumenyeshwa aho ibitekerezo batanze ubushize bigeze bishyirwa mu bikorwa; abaturage ba Mushishiro bari ahaberaga uyu muhango, ndetse n'abo mu yindi Mirenge bari bakurikiye iyi gahunda kuri Radio HUGUKA; batanze ibitekerezo byinshi bitandukanye bifuza ko byazashyirwa mu igenamigambi rya 2021-2022.

 

 

Abaturage bari bitabiriye

 

Asoza iki gikorwa, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu yongeye gushimira abaturage, ku bitekerezo byiza batanze biganisha ku iterambere rusange ryabo n'Akarere by'umwihariko, abasaba kuzagira uruhare mu ishyirwamubikorwa ry'ibitekerezo batanze ndetse no mu kubisigasira. Yanaboneyeho umwanya wo gushimira Radio HUGUKA na CCOAIB ubufatanye badahwema kugaragaza mu iterambere ry'abaturage n'Akarere muri rusange.

 

Iyi gahunda yo kwakira ibitekerezo by’abaturage bizitabwaho mu igenamigambi ry’imihigo y’Akarere, umwaka wa 2022-2023, biteganyijwe ko kizakomeza no mu yindi Mirenge yose muri uku kwezi k'Ukuboza 2021.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)