MUSHISHIRO: IMIRYANGO 20 YOROJWE INKA MURI GAHUNDA YA GIRINKA.

Ku itariki ya 21 Gicurasi, imiryango 20 yo mu Murenge wa Mushishiro yorojwe inka zatanzwe ku bufatanye bw'Akarere n'Umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw'inka zitanga umukamo (RDDP2) na Heiffer International Rwanda.

Ni igikorwa kitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana BIZIMANA Erick, Abahagarariye RAB-SPIU na Heiffer International Rwanda, inzego z'umutekano n'abandi.

Mu butumwa bwe; Umuyobozi w’Akarere wungirije ushizwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana BIZIMANA Eric yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika watangije gahunda ya Girinka. Yasabye aborojwe inka kuzazifata neza kugira ngo zizabashe kwiteza imbere ndetse zizagere no ku bandi binyuze muri gahunda yo kwitura. 

Yavuze ko ku bufatanye bw’Akarere n’uyu mushinga imiryango ijana izorozwa inka ndetse iyi miryango ikaba yarafashijwe kubaka ibiraro byujuje ibisabwa, bakaba baranahuguwe ku bijyanye no gufata neza inka hagamijwe kongera umusaruro.

Yashimye uruhare rw'Abafatanyabikorwa mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga ugamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Uretse koroza abaturage, Umushinga RDDP2 wafashije mu bindi bikorwa birimo guhugura abafashamyumvire mu bworozi, aho bigishwa uburyo bwo gutegura imirima shuli, uko bagaburira amatungo, amoko y’ubwatsi n’uko bugaburirwa amatungo.