MUSHISHIRO : MINISITIRI GATABAZI J.M.V YASABYE ABATURAGE KUBUNGABUNGA NYABARONGO N'URUGOMERO RW'AMASHANYARAZI
Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Hon. GATABAZI J.M.V yabibasabye kuwa 26 Werurwe 2022, ubwo yari yifatanyije n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2022, wabereye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Matyazo mu Murenge wa Mushishiro ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.
Uyu muganda, wari wanitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Ubuyobozi bw'Akarere, Inzego z'umutekano n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye; waranzwe no gucukura no gusibura imirwanyasuri ndetse no gutera ibiti ku nkengero za Nyabarongo hagamijwe kurwanya isuri no kubungabunga urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyabarongo
Nyuma y’umuganda n'ubwo hagwaga imvura, ntibyabujije Minisitiri GATABAZI kugirana ikiganiro kigufi n'abaturage, akabashishikariza kurushaho kugira uruhare muri gahunda za Leta zitandukanye zibagenewe no mu kubungabunga ibikorwaremezo bubakiwe.
By'umwihariko yanabasabye kuzagira uruhare mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ubumwe bw'Abanyarwanda ari zo mbaraga zabo, ndetse anabasaba kurushaho kugira uruhare mu kubungabunga umugezi wa Nyabarongo n'urugomero rw'amashanyarazi kuko bifitiye akamaro Abanyarwanda benshi muri rusange.
Umuganda rusange kandi, wakozwe no mu yindi Mirenge yose, wibanda ku bikorwa bitandukanye birimo gukora isuku ku nzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, gucukura no gusibura imirwanyasuri, gucukura ibyobo bifata amazi ndetse no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.
Hose, nyuma y'Umuganda, abaturage baganirijwe ku ngingo zitandukanye zirimo gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, kwishyura Mituweli umwaka wa 2022-2023, ingamba zo gukumira ibiza no guhangana n'ingaruka zabyo, gukomeza kurwanya Koronavirusi no kuyikingiza byuzuye
ANDI MAFOTO Y’UMUGANDA WABEREYE MU MURENGE WA MUSHISHIRO