NYABINONI: HIZIHIJWE UMUNSI W’IMBONEZAMIKURIRE Y’ABANA BATO
Ku itariki ya 20 Ukuboza hizihijwe umunsi w’imbonezamikurire y’abana bato. Ni ibirori byahujwe no gusoza icyumweru cy’ubuzima cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:” Umwana wanjye, ishema ryanjye”. Ku rwego rw’Akarere, ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu murenge wa Nyabinoni byitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Bwana Gilbert MUGABO, Abajyanama mu Njyanama y'Akarere, Abafatanyabikorwa b’Akarere, Abahagarariye Urugaga rw’abikorera, Abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere n’abandi.
Mu kiganiro Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima yagejeje ku bitabiriye ibi birori, yagaragaje ko iyo tuvuze imbonezamikurire y’abana bato tuba dushatse kuvuga urusobe rwa serivisi zihabwa umwana kuva agisamwa kugeza yujuje imyaka itandatu. Yavuze ko iyo umwana yitaweho mu myaka ibanza y’ubuzima bwe bimufasha gukura neza afite ubuzima bwiza, igikuriro kijyanye n’ikigero cye,kugira imibanire myiza n’abandi, ubumenyibuhagije bujyanye n’ikigeroagezemo, kwiga neza no kumenya kugenzura amarangamutima ye bitewe n’ibihe arimo; bityo umwana akitegura neza kuzavamo umuntu mukuru uzagirira akamaro umuryango we n’Igihugu. Muri iki kiganiro, Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima yagarutse ku nkingi z’ingenzi z’imbonezamikurire y’abana bato arizo: isuku, imirire, ubuzima,umutekano,uburere buboneye, gukangura ubwonko bw’umwana.

Muri ibi birori, Umuyobozi w’Akarere akaba n’umwanditsi w’irangamimerere ku rwego rw’Akarere yasezeranyije imiryango cumi n’ine yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni ibirori kandi byaranzwe n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo guha abana indyo yuzuye, gupima ku bushake indwara zitandura ku bagabo bafite kuva ku myaka 40 n’abagore bafite imyaka 35 kuzamura, kuremera umubyeyi wo mu Murenge wa Nyabinoni wabyaye abana b’impanga, abaturage batatu bituye bagenzi babo muri gahunda ya Girinka.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Umuyobozi w’Akarere yasabye abagize umuryango kubana neza kugira ngo abana bakomoka mu muryango babashe kugira ubuzima bwiza.
Umuyobozi w’Akarere yagize ati:”Kugirango abana babeho neza, babashe kugira ubuzima bwiza, natwe ababyeyi tubabyara tugire ubuzima bwiza nuko mu muryango iwacu hazaba hatekanye.”
Yagaragaje ko abakuru ari bo bafite umukoro wo kugena uko umuryango ukwiriye kubaho. Yasabye abagize umuryango kwirinda intonganya n’ibindi byonnyi byose bimunga imibanire y’abagize umuryango.
Yasabye abasezeranye kuzacunga neza umutungo, kubahana, kujya inama kurangwa n’indangagaciro nyarwanda, kuzarera neza abana, bazirikana ko barerera u Rwanda.