NYABINONI: IMIRYANGO 35 YASEZERANYE IMBERE Y’AMATEGEKO
Muri gahunda y'ibikorwa by'ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza, ku itariki ya 12 Nzeri Umuyobozi w'Akarere akaba n'Umwanditsi w'irangamimerere ku rwego rw'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yasezeranyije imiryango 35 yo mu Murenge wa Nyabinoni yabanaga itarasezeranye imbere y'amategeko.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere yibukije abasezeranye inshingano n’uburenganzira bw’abagize umuryango. Yabasabye kurangwa n’indangagaciro yo kubahana, gutega amatwi, kugira ishyaka, no gukorera hamwe hagamijwe iterambere ry'Umuryango n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Yabasabye kandi kwibuka ko bafite inshingano zo kubana bagasangira ubuzima, kwita ku bana, kumvikana ku micunngire y'umutungo no gashakira hamwe ibitunga umuryango
Abasezeranye bishimiye kuba muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza ubuyobozi bwarabegereye, bukabigisha ibyiza byo gusezerana imbere y’amategeko.
Muri uku kwezi kw'imiyoborere myiza, hamaze gusezerana imiryango igera kuri 300 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko kandi igikorwa kirakomeje.