NYAMABUYE: HATANGIRIJWE ICYUMWERU CYAHARIWE UMURYANGO

Ku itariki ya 09 Ugushyingo 2025 mu Mirenge yose hatangijwe icyumweru cyahariwe umuryango gifite insanganyamatsiko igira iti: “Tugire umuryango ushoboye kandi utekanye.”

Ku rwego rw’Akarere iki cyumweru cyatangirijwe mu Murenge wa Nyamabuye mu Itorero rya ADEPR-Ruvumera, Paruwasi ya GAHOGO. 

Ni igikorwa  kitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza Bwana Gilbert MUGABO, Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Nyabisindu Pasiteri NIMURAGIRE Jean Marie Vianney, Abapasiteri n’Abakirisito b’iri torero.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Bwa MUGABO Gilbert yabwiye abitabiriye iteraniro ku Igihugu gishingiye ku muryango, yavuze ko usenya umuryango aba agamije gusenya Igihugu. Yasabye abagize umuryango gukorera hamwe, koroherana, guca bugufi, kubwizanya ukuri, kurera abana neza no kubabera urugero rwiza, yibukije kandi ibikorwa bizibandwaho muri iki cyumweru cyahariwe umuryango aho yagaragaje hazibandwa ku bikorwa byo kuganiriza imiryango ifitanye amakimbirane, gukemura ibibazo bibangamiye umuryango, gutanga serivisi z'irangamimerere; gusura no kuganiriza imiryango ibana idasezeranye mu makimbirane n’ibindi.

Visi Meya yasoje ubutumwa bwe, ashimira ubuyobozi bwa ADEPR-Ruvumera uburyo bwita ku isuku y'aho Abakirisitu basengera.