NYARUSANGE: HATANGIRIJWE ICYUMWERU CY’ICYUNAMO N’IMINSI 100 YO KWIBUKA32 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI.

Ku itariki ya 07 Mata 2026, mu Midugudu yose, abaturage bitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibukaku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri iki gikorwa, Ubuyobozi bw’Akarere bwifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Musongati mu Murenge wa Nyarusange

Iki gikorwa kandi, cyabanjirijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarusange, ruruhukiyemo imibiri isaga 1,600. 

Mu Kiganiro Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, yatangiye yihanganisha abarokotse Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994. 
Yavuze ko bibabaje kuba abagombye kuba baraburijemo umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ari bo bagize uruhare rukomeye mu kuyihembera no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango mu baturage. Yavuze ko bifitanye isano no kuba ishyaka rya Parmehutu ryari ryashinze imizi muri Perefegitura ya Gitarama ndetse anibutsa ko ari yo Perefegitura yishwemo Abatutsi benshi basaga ibihumbi ijana na makumyabiri n’icyenda.

Perezida w’Inama Njyanama yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari umugambi mubi wateguwe igihe kirekire n’ubutegetsi bubi ndetse agaragaza bimwe mu bikorwa byakozwe myiteguro ya jenoside  birimo gutoza urubyiruko ibikorwa by’ubugome, kwiga gukoresha imbunda no gutanga ibindi bikoresho byakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere yakomeje ashimira byimazeyo ubutwari n’ubwitange by’Ingabo zari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zigatabara Abatutsi bicwaga, ndetse zikongera kubohora Igihugu kikongera kubona amahoro n’icyizere cy’ejo hazaza. Yavuze ko ubutwari bwazo bwabaye umusingi ukomeye watumye u Rwanda rwongera kwiyubaka no gutangira urugendo rushya rw’ubumwe, ubwiyunge n’iterambere.

Yanashimye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku budaheranwa bagaragaje nyuma y’amateka mabi banyuzemo, aho batemeye guheranwa n’agahinda ahubwo bakomeje kwiyubaka, gukora cyane no kwiteza imbere. Yagaragaje ko uruhare rwabo mu kubaka Igihugu no guteza imbere imibereho ari urugero rwiza rw’ubutwari, kwihangana no gukunda Igihugu.

Yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda bose gukomeza kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakarwanya bivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura iryo ari ryo ryose, no guharanira kubungabunga Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Yasoje ashimangira ko nta Jenoside izongera kubaho ukundi mu Rwanda, asaba buri wese gukomeza kugira uruhare mu kurinda ibyagezweho no kubaka Igihugu kirangwa n’amahoro, ubumwe n’ubudaheranwa.