NYARUSANGE: MEYA KAYITARE Jacqueline YIFATANYIJE N’ABATURAGE MU GUTANGIZA IGIHEMBWE CY’IHINGA CYA 2022B

Kuri uyu wa 08 Gashyantare 2022; Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline hamwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Bwana BIZIMANA Eric bifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Nyarusange mu gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy'ihinga cya 2022B.

 Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline hamwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Bwana BIZIMANA Eric n'abaturage batera imbuto mu murima.

 

Iki gihembwe cy’ihinga, cyatangirijwe kuri Site ya Nyamugari iherereye mu Kagari ka Musongati; haterwa ibigori ku buso bwa Hegitari 4.

Mu butumwa butandukanye yahaye abaturage bitabiriye iki gikorwa; Umuyobozi w'Akarere yabasabye kujya bahingira ku gihe kandi kinyamwuga, bagakoresha ifumbire y'imborera, imvaruganda n'imbuto y'indobanure, bityo ubuhinzi bakora bukabafasha kwiteza imbere n'imiryango yabo.

Umuyobozi w’Akarere ageza ubutumwa ku bitabiriye

Yanaboneyeho umwanya wo kubashishikariza kwitabira gahunda za Leta zitandukanye harimo n'izirimo Nkunganire ya Leta ndetse no gukomeza kwirinda Covid19 no kuyikingiza Doze zose.

Abaturage bakurikiranye ubutumwa bw’Umuyobozi w’Akarere

Iki gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy'ihinga cya 2022B kandi, cyari cyanitabiriwe n'intumwa ya RAB n'abandi abafatanyabikorwa.

Umuyobozi wa RAB Sitasiyo Muhanga Bwana KAYUMBA John nawe yari yitabiriye iki gikorwa

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)