NYARUSANGE: UMUYOBOZI W’AKARERE YAHATANGIRIJE ICYUMWERU CYAHARIWE UBUZIMA
Kuwa gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2021, Umuyobozi w’Akarere aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi ndetse n’uhagarariye Ishami rya RSSB mu Karere ka Muhanga; yahatangirije ku rwego rw'Akarere icyumweru cyahariwe ubuzima gifite insanganyamatsiko igira iti: "Muhanga izira Covid19, imirire mibi, indwara za hato na hato, umwanda n'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage."
Umuyobozi w’Akarere n’abamuherekeje bageze ku Kigo Nderabuzima cya Nyarusange
Icyumweru cyahariwe ubuzima cyatangijwe no mu Mirenge yose igize Akarere ka Muhanga, aho kizakorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo gukingira Covid19 abantu benshi, ubukangurambaga kuri MUSA, kuboneza urubyaro, gupima indwara zitandura, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, gukurikirana ECDs n'ibindi.
Abazitabira icyumweru cy’ubuzima bazajya bapimwa indwara zitandura
Mu butumwa butandukanye yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza iki cyumweru, Umuyobozi w’Akarere yagarutse cyane ku bukangurambaga bwo kwikingiza Covid 19 no kuyirinda, kurwanya imirire mibi n'igwingira, kugira isuku no kuzamura ibipimo by'ubuzima biri mu mihigo y'Akarere.
Umuyobozi ‘Akarere n’abari bamuherekeje
Ibikorwa by'icyumweru cy'ubuzima byatangiye kuwa mbere tariki ya 13 Ukuboza 2021, bikazasorezwa mu Murenge wa Rugendabali kuwa gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2021, aharimo gutangirwa serivisi y'ubuvuzi bw'amaso itangwa n'Ishami ry'amaso ry'ibitaro bya Kabgayi.
Yanditswe na:
UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)