PARUWASI ANGLIKANI YA SHYOGWE YIBUTSE KU NSHURO YA 30 ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Ku itariki ya 07 Gicurasi 2024, kuri Paruwasi y’Abangilikani ya Shyogwe habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe kuri iyi Paruwase mu 1994.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry'ubukungu Bwana BIZIMANA Erick, Nyiricyubahiro Musenyeri Dr.Kalimba Jered Umwepiskopi wa EAR Diocese ya Shyogwe, Abapasiteri, abayobozi ba IBUKA, inzego z'umutekano n'abandi.

Mu butumwa bwe, Bwana BIZIMANA Eric yabanje kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Yavuze ko kwibuka no kunamira abazize Jenoside ari kimwe mu bikorwa bidufasha kuzirikana ububi bwa Jenoside ndetse akaba ari n'umwanya wo gusubiza icyubahiro n'agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bishwe urw'agashinyaguro.

Bwana Bizimana Eric yashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho igihe ngarukamwaka cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo kwibuka bidufashe kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuzirikana abayirokotse ndetse no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Yagaye abapasiteri bishe Abakiristu bari bashinzwe ndetse ashima Abapasiteri n'abakirisitu bagize ubutwari bwo guhisha Abatutsi bahigwaga. Yashimye ingabo zari iza RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse na Leta y'Ubumwe yashyizeho igihe ngarukamwaka cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyasojwe no kunamira no gushyira indabo ku mva ishyinguyemo  abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe i Shyogwe. Uyu mwaka Diocese ya Shyogwe ikaba yarubatse ikimenyetso (monument) igaragaza amwe mu mazina y'Abatutsi biciwe kuri Paruwase ya Shyogwe.