PARUWASI GATOLIKA YA SAINT ANDRÉ-GITARAMA YIZIHIJE YUBILE Y’IMYAKA 50 IMAZE ISHINZWE
Ku itariki ya 15 Kanama 2025, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu KAYITESI Alice ari kumwe na Hon. Depite Barthelemy KALINIJABO, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline n'inzego z'umutekano bifatanyije n’Abakirisitu ba Paruwasi Gatolika ya Saint André-Gitarama mu birori byo kwizihiza Yubile y'imyaka 50 imaze ishinzwe.
Ibirori byahujwe no gutanga ubupadiri kuri Diyakoni Jean A. TWAMBAZE na Alphonse MUTABAZI, kwizihiza yubile y'imyaka 50 Nyiricyubahiro Mgr MBONYINTEGE Smaragde amaze ahawe isakaramentu ry'Ubusaseredoti n’imyaka 25 kuri Padiri KOMEZUSENGE Sylvere na Padiri NDAYISHIMIYE Themistocles.
Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa y’umunsi mukuru uhimbazwaho ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Asomusiyo), yayobowe n’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA, ari kumwe na Musenyeri Simaragde MBONYINTEGE, Umwepiskopi wa Diyoseze ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu butumwa bwe, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Alice KAYITESI, yavuze ko iyi mpurirane y’iminsi mikuru idateye ishema gusa kuri Diyosezi ya Kabgayi na Paruwasi ya Gitarama, ahubwo inateye ishema ubuyobozi bwite bwa Leta.
Yakomeje agira ati: “Yubile ntabwo ari ukwishimira imyaka gusa, ahubwo ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma tukareba urugendo twanyuzemo, tugashimira Imana ku byiza byagezweho ariko tukaniyemeza gukomeza kubaka ahazaza heza, twubaka abakiristu bafite ubumuntu, indangagaciro kandi bashishikajwe no kwiteza imbere, duharanira twese ko roho nzima iba mu mubiri muzima.”
Guverineri KAYITESI yashimye uruhare rwa Paruwasi ya Saint André Gitarama mu iterambere ry'abaturage mu myaka 50 imaze ishinzwe ndetse ashima muri rusange uruhare Kiliziya Gatolika igira mu guteza imbere imibereho myiza y'Abaturage.