ROHO NZIMA MU MUBIRI MUZIMA! ITORERO RESTORATION RYATANZE AMABATI 400 YO KUBAKIRA ABATISHOBOYE

Ku itariki ya 10 Kamena 2025, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline ari kumwe n’abandi bagize Komite Nyobozi y’Akarere bakiriye Umuyobozi Mukuru wungirije  w’Itorero rya Restoration  mu Rwanda, Bishop Alphonse RUHAMYANKIKO n’abandi bayobozi b’iri torero, baganira ku ruhare rw'itorero mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage. Abayobozi b’iri torero kandi bashyikirije ubuyobozi bw’Akarere amabati 400 azakoreshwa mu kubakira abaturage batishoboye.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Itorero rya Restoration mu Rwanda, Bishop Alphonse RUHAMYANKIKO yavuze ko batekereje iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye bagendeye ku ijambo ry’Imana rivuga ko “Roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima”.

Yagize ati:” Ijambo ry’imana tugomba kuryigisha, umuntu agakomera mu mwuka no mu bugingo, abana bakiga, ku mubiri abantu kagira isuku, bakambara neza, bagatura ahantu heza hahesheje Imana icyubahiro kuko n’ijambo ry’Imana rivuga ngo Roho nzima mu mubiri muzima.”

Bishop RUHAMYANKIKO yavuze ko uretse gutanga aya mabati, hari ibindi bikorwa bafatanya n’Akarere ka Muhanga birimo gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye, gutanga amafaranga y’ishuri n’ay’ifunguro ku banyeshuri basaga 300, gutanga amatungo no gusana amazu y’abaturage batishoboye.

Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yashimiye ubuyobozi bw’Itorero rya Restoration ku ruhare bagira mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Muhanga. Yavuze ko hari ibikorwa bafatanya n’iri torero birimo gufasha abanyeshuri gufatira ifunguro ku ishuri, gutanga mitiweli ku baturage  batishoboye basaga 2000 no gutanga amatungo ku miryango itandukanye.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko amabati 400 yatanzwe n’iri torero ari umusanzu mwiza uzafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo kubaka amazu agera kuri 20 mu Kagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye, azatuzwamo imiryango itishoboye, akaba azatahwa mu mpera z’ukwezi kwa Kamena.