RONGI: ABATURAGE BASABWE KUGIRA URUHARE MU KWICUNGIRA UMUTEKANO
Ku itariki 07 Ukwakira, ya hirya no hino mu Midugudu yose hateranye Inteko z’abaturage, aho Umuyobozi w'Akarere KAYITARE Jacqueline n'inzego z'umutekano bifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Fumbwe, Akagari Gasagara mu Murenge wa Rongi.
Ubutumwa abayobozi bagejeje ku baturage bwibanze ku kubakangurira kurinda abana kwiyambutsa imigezi no gukinira mu bidendezi kuko bishobora guteza ibyago, kwishyura umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza, gukora cyane mu rwego rwo kwiteza imbere, kwirinda amakimbirane yo mu muryango no kugira uruhare mu kwicungira umutekano.
Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru, abayobozi bashimiye abageze mu zabukuru batanze imbaraga kugira ngo bashobore kurera neza ababakomokaho ndetse babasaba gukomeza kugira uruhare mu kugira inama abakiri bato.