RONGI: BIBUTSE KU NSHURO YA 32 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Ku wa 12 Mata 2026, kuri Paruwasi Gatolika ya Ntarabana iherereye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abaturage benshi bifatanyije n’abayobozi n’inzego zitandukanye mu guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Hon. Député Barthelemy Kalinijabo, Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, IBUKA, imiryango ishingiye ku myemerere, inzego z’umutekano ndetse n’abandi banyacyubahiro. Cyabimburiwe no gushyira indabo mu mugezi wa Nyabarongo waroshywemo imibiri y’Abatutsi benshi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Ntarabana, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye, hibanzwe ku gusobanura amateka yagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagarukwa ku ngaruka zayo zikomeye ndetse n’urugendo rw’u Rwanda rwo kongera kwiyubaka no kubaka Igihugu gishingiye ku bumwe, ubwiyunge n’iterambere.

Abatanze ubutumwa banagarutse ku nshingano z’Abanyarwanda bose mu gukomeza kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byose byahungabanya Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, bibutsa buri wese ko kubungabunga amahoro n’ubumwe ari inshingano za buri muturage.

Banashimye byimazeyo ubutwari bw’Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zikongera gutabara Igihugu mu bihe bikomeye. Bashimye kandi Abarokotse Jenoside bakomeje kwiyubaka no kwitinyuka, aho batemeye guheranwa n’agahinda ahubwo bagafata iya mbere mu kwiteza imbere no kugira uruhare mu kubaka no guteza imbere Igihugu cyabo.