RONGI: HABEREYE IGIKORWA CYO GUSOZA UKWEZI KWAHARIWE IMIYOBORERE MYIZA.

Ku itariki ya 16 Nzeri 2025 habaye igikorwa cyo gusoza ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza  kwari gufite insanganyamatsiko igira iti: “Umuturage ku isonga: Isoko y'imibereho myiza n'iterambere rirambye".

Ku rwego rw’Akarere, iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Rongi, aho abaturage bifatanyije n’Umuyobozi w’Akarere n’inzego z’umutekano.

Uku kwezi kw’Imiyoborere myiza, kwateguwe hagamijwe kurushaho kwegera abaturage, kwakira no gukemura ibibazo byabo, kubegereza serivisi z'irangamimerere, kurangiza imanza, no kuganira na bo kuri gahunda za Leta zitandukanye.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko mu byari bigambiriwe mu kwezi kw'imiyoborere myiza, harimo gukemura ibibazo byugarije Umuryango, birimo imicungire y'umutungo, irangamimerere n'ibindi bibazo bigenda bigaruka, kandi ko gufata umwanya uhagije bigasesengurwa ku rwego rwegereye abaturage, byatuma hafatwa ingamba zo kubikemura ibikeneye izindi nzego bikoherezwayo.

Ukwezi kw’imiyoborere kwatangiye ku wa 12 Nzeri 2025, aho mu Karere hatanzwe serivisi ku bantu basaga 5,000 barimo abakemuriwe ibibazo by’ingurane z’abangirijwe n’ibikorwa by’amashanyarazi, gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, kwandika abana no kwandukura abapfuye, gufotora abashaka indangamuntu, gutanga ibyangombwa by’ubutaka, gukemura amakimbirane abushingiyeho n’ibindi.