RONGI : HATASHYWE IKIGO CY’ISHURI GISHYA CYA E.P.GITEGA

Kuwa 20 Mutarama 2021; mu Murenge wa Rongi hatashywe ku mugaragaro Ikigo cy'amashuri abanza gishya cya E.P.Gitega cyubatswe ku nkunga ya Bureau Social de Développement (BSD). Umuhango wo gutaha iki Kigo cy’ishuri wayobowe n’Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline, kandi wari wanitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza Madamu MUKAGATANA Fortunée, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Bureau Social de Développement Madamu MUTAKWASUKU Yvonne, Polisi ndetse n’abaturage n’abanyeshuri bahagarariye abandi mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.

Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline afungura ku mugaragaro E.P.Gitega

 

Mu ijambo yagejeje ku bari aho; Umuyobozi w'Akarere yashimiye Bureau Social de Développement ku gikorwa cyiza yakoze cyo kubaka iki Kigo cy'ishuri kuko bizafasha mu kugabanya ubucucike n'ingendo ndende zakorwaga n'abanyeshuri bo muri aka gace, ndetse anaboneraho gusaba ababyeyi, abarimu, abanyeshuri n'abayobozi b'inzego z'ibanze kwita kuri iri shuri kuko riziye igihe, bikaba bidakwiye ko hari umwana ukwiye kongera guta ishuri. Yasoje abasaba abitabiriye muri rusange kurushaho kubahiriza ingamba zashyizweho zo kurwanya no gukumira ikwirakwizwa ry'icyorezo cya Koronavirusi ndetse bakanabishishikariza abaturanyi kuko icyorezo kigihari.

Abanyeshuri n’abaturage batadukanye bo mu Kagari ka Ruhango iki Kigo giherereyemo twaganiriye; batugaragarije ko bishimiye iki Kigo cy’amashuri gishya kibegerejwe kuko kizatuma abana babo biga neza bagatsinda kuko gikuyeho imbogamizi bagiraga bitewe n’ubucucike ndetse n’urugendo rurerure abana bo muri aka gace bakoraga bajya ku ishuri.

Ikigo cy'amashuri abanza gishya cya E.P.Gitega kigizwe n’ibyumba by’amashuri 8, ibiro n’inzu (Salle) y’abarimu, ubwiherero buhagije ndetse n’ibigega byo gufata amazi.

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)