RONGI: HATASHYWE IKIRARO KIZOROSHYA UBUHAHIRANE HAGATI Y’AKAGARI KA GASHARU N’AKA NYAMIRAMBO.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro 31, ku itariki ya 03 Nyakanga 2025, abagize Komite Nyobozi y’Akarere bari kumwe n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Rongi mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ikiraro cya Magarure cyubatswe hagamijwe koroshya ubuhahirane hagati y’Akagari ka Gasharu n’aka Nyamirambo.
Iki kiraro cyubatswe muri gahunda y’ibikorwa by’Ingabo na Polisi y’Igihugu bigamije gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu Kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda”.
Mu buhamya bwe, Madamu Uwiragiye Odette, utuye muri uyu Murenge wa Rongi yavuze ko iki kiraro kije gikenewe. Yavuze ko iki kiraro kizafasha abarezi, n’abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyamiyaga ndetse n’abanyeshuri bo mu Ishuri ribanza rya Karama kugera ku ishuri. Yagize ati:” Twebwe nk’ababyeyi hari igihe twaterwaga impungenge n’iki kiraro cyane cyane mu gihe cy’imvura ndetse umuntu akaba yasibya umwana kuko atizeye umutekano w’iteme ari buceho, kuba iki kiraro cyubatswe kimeze neza rero twebwe nk’ababyeyi nta mpungenge tuzongera kugira kuko twizeye umutekano w’abana bacu.” Uretse gufasha abana n’abarezi kugera ku ishuri, Uwiragiye Odette yavuze ko muri aka gace hari amasoko abiri akomeye harimo isoko ryo kuri Mbuye n’isoko rya Gasenyi mu Kagari ka Gasharu. Yagaragaje ko kugeza umusaruro kuri aya masoko byagoranaga cyane kuko nta modoka yabashaga guca kuri iki kiraro. Kuri we ngo kuba ikiraro cyubatswe bigiye gufasha mu buhahirane hagati y’abaturage b’Akagari ka Gasharu na Nyamirambo. Yongeyeho kandi ko utetse n’ubuhahirane, abaturage bazabasha kujya gusaba serivisi ku biro by’Umurenge wa Rongi kuko hari abagorwaga no kugerayo.
Mu butumwa bwabo, abayobozi bashimye ubufatanye bw’ingabo na Police mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage, bashimiye kandi Umukuru w’Igihugu watoje Abanyarwanda umuco mwiza wo kwishakamo ibisubizo ndetse bakangurira abaturage gufata neza ibikorwaremezo bagejejweho.