RONGI: HIZIHIRIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’IBIRIBWA KU RWEGO RW’IGIHUGU
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Ukwakira 2022 mu Murenge wa Rongi, hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w'ibiribwa ku rwego rw’Igihugu wari ufite insanganyamatsiko igira iti: "Nta n’umwe uhejwe, Umusaruro mwiza, imirire iboneye, ibidukikije bibungabunzwe, n'ubuzima bwiza kuri bose".
Ibi birori byitabiriwe na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Madamu MUKESHIMANA Géraldine, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abahagarariye Amashami y’umuryango w’abibumbye
Muri ibi birori, abaturage bifatanyije na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Madamu MUKESHIMANA Géraldine, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Abasenateri n'Abadepite, Ubuyobozi bw'Akarere, Abahagarariye Amashami y’umuryango w’abibumbye (FAO, WFP, IFAD) n'abandi Bayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n'abafatanyabikorwa mu buhinzi.
Ibi birori byaranzwe n'ibikorwa bitandukanye, birimo n'umuganda wo kubagara ibigori bashyiraho ifumbire mvaruganda, gutera ibiti bivangwa n'imyaka, koroza Inka imiryango itishoboye, guha abana amata n'indyo yuzuye ndetse n'imurikagurisha ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi.
Mu ijambo rye; Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi wari umushyitsi Mukuru muri ibi birori, yashimiye abahinzi n’aborozi uruhare bagira mu gushakira Abanyarwanda ibyo kurya byiza, agira ati: "Ni byiza ko dufata umwanya tukaza gushima abantu bakora uyu mwuga kuko buri wese akenera icyo kurya. Imirire myiza niyo ituma umuntu agira ubuzima bwiza."
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Madamu MUKESHIMANA Géraldine ageza ijambo ku bitabiriye ibirori
Yashimye kandi abahinzi bo mu Karere ka Muhanga ko bakoresha neza inyongeramusaruro bigatuma ibihingwa byabo no mu gihe imvura ari nke biba bimeze neza, abizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka ngo ibiciro by’inyongeramusaruro bihenduke.
Yasoje asaba abahinzi n’aborozi kwita kuri gahunda zose zijyanye no kongera umusaruro, kuwufata neza, kuwutunganya no gukomeza kurengera ibidukikije muri gahunda zose z’ubuhinzi n’ubworozi kandi bagakomeza kwimakaza ihame ry’uburinganire.
Yanditswe na:
UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)
ANDI MAFOTO YARANZE IKI GIKORWA