RUGENDABALI: HAKOZWE UMUGANDA WIHARIYE W'URUBYIRUKO WIBANZE KU BIKORWA BYO KUBAKIRA ABATISHOBOYE
Ku itariki ya 13 Nzeri 2025, hirya no hino mu Tugari twose habaye umuganda wihariye w'Urubyiruko, wibanze ku bikorwa byo kubakira abatishoboye, kubungabunga ibidukikije n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.
Ku rwego rw'Akarere; uyu muganda wabereye mu Kagari ka Gasave mu Murenge wa Rugendabali, aho urubyiruko rwifatanyije n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza Bwana Gilbert MUGABO, Inzego z'umutekano n’abandi.
Nyuma y’umuganda urubyiruko rwahawe ikiganiro ku ruhare rwabo mu kurengera ibidukikije. Uru rubyiruko kandi rwakanguriwe kwitabira umurimo, kwirinda ibiyobyabwenge no kwitabira izindi gahunda za leta zitandukanye.