RUGENDABALI: HATANGIJWE IGIHEMBWE CYO GUTERA IBITI

Ku itariki ya 25 Ukwakira 2025, hirya no hino Midugudu yose habaye umuganda rusange usoza ukwezi k'Ukwakira. Muri uyu muganda abayobozi bifatanyije n'abaturage mu gikorwa cyo gutangiza  igihembwe cyo gutera ibiti.

Ku rwego rw'Akarere, umuganda wabereye mu Kagari ka Kanyana mu Murenge wa Rugendabali, aho  abaturage bifatanyije na Depite KALINIJABO Barthelemy, Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline,  Umuyobozi w'Akarere  wungirije Ushinzwe Imibereho myiza Bwana Gilbert MUGABO, inzego z'umutekano n'abandi.

Muri uyu muganda hatewe ibiti bivangwa n'imyaka 10.000 kuri Site y'ubuhinzi ya Kabuba ifite ubuso bungana na Hegitari 8.

Mu butumwa abayobozi bagejeje ku baturage bitabiriye umuganda, babakanguriye gutera ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije,  kwitabira umurimo, kwizigamira no guteganyiriza izabukuru, kwita ku mirire n’imikurire y’abana, kujyana abana bose mu ishuri, kwita ku isuku n'isukura no kwirinda amakimbirane yo mu muryango. 

Bamenyesheje kandi abaturage  ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu, (NIDA) kigiye gutangiza igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotorwa kugira ngo bahabwe indangamuntu-koranabuhanga, ugiye kwifotoza akazasabwa kwitwaza indangamuntu ye, nomero y’ababyeyi be mu gihe bafashe indangamuntu, nomero y’indangamuntu y’uwo bashakanye niba ahari na nomero imuranga (application number) ku batarafata indangamuntu.