SERIVISI Z’IRANGAMIMERERE ZATANGIRWAGA KU MURENGE ZEGEREJWE ABATURAGE KU KAGARI
Ku itariki ya 12 Kanama, hizihijwe umunsi Nyafurika wahariwe irangamimerere ufite insanganyamatsiko igira iti: “Irangamimerere rishingiye ku ikoranabuhanga, umusingi wa serivise inoze kandi itagira uwo iheza”, igikorwa cyahujwe no gutangiza ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu Karere ka Muhanga.
Ku rwego rw'Akarere, ibi bikorwa byombi byabereye mu Kagari ka Mbuga, mu Murenge wa Nyabinoni, aho abaturage bifatanyije n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere
Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yavuze ko muri iki cyumweru cyahariwe irangamimerere, abaturage bazegerezwa serivisi z'irangamimerere zirimo kwandika abavutse no kwandukura abapfuye, gutanga serivisi z'irangamuntu, gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, serivisi z'ubutaka, kwigisha abaturage no kubashishikariza kwitabira gahunda y'ikoranabuhanga ya Byikorere.
Yasabye abagize umuryango kubana mu mahoro birinda amakimbirane, kwita ku burere bw’abana, gufasha abana kwitabira gahunda bagenewe mu iki gihe cy’ibiruhuko, kwita ku isuku, umutekano n’ibindi.