SHAMPIYONA Y’UMUPIRA W’AMAGURU YAHUZAGA AMAKIPE Y’ABAKUZE YAGEZE KU MUSOZO

Ku itariki ya 11 Mutarama 2026 kuri Stade ya Muhanga habereye umukino wa nyuma wa  Shampiyona y'umupira w'amaguru  yahuzaga amakipe y'abakuze yo mu Karere ka Muhanga, yateguwe n'Akarere.  Ni umukino wahuje ikipe ya Les Onze du Dimanche n’Ikipe ya Magic Family. Iyi mikino yatangiye ku itariki ya 14 Ukuboza 2025 hagamijwe gufasha abaturage gusoza umwaka no gutangira undi neza, gukangurira abaturage kurushaho kwitabira siporo, kwita ku isuku y'aho batuye n'aho bakorera, kwitabira igikorwa cyo gukosora imyirondoro no kwifotoza kugira ngo bahabwe Indangamuntu koranabuhanga, kwita ku burere bw’abana bari mu biruhuko  n'izindi gahunda za Leta zitandukanye.

Muri uyu mukino, Ikipe ya Les Onze du dimanche yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Magic Family. Ibirori byo gusoza iyi mikino byahujwe no gutanga ibihembo ku bantu ku giti cyabo n’amatsinda yitabira siporo rusange  itegurwa n’Akarere ndetse hatangwa n’ibihembo  ku bagabo n’abagore bafite hejuru y’imyaka 40 batsinze amarushanwa ngarukamwaka yo gusiganwa ku maguru ategurwa n’Akarere ka Muhanga hagamijwe gushishikariza abato n'abakuru kwitabira siporo

Uyu mukino witabiriwe n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere, inzego z'umutekano n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iyi mikino, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yashimye amakipe yose yitabiriye iyi mikino ndetse n’abagize uruhare bose mu migendekere myiza yayo. Yavuze ko Akarere kazakomeza gutegura iyi mikino ikaba ngarukamwaka. Yongeye gusaba abaturage gukomeza kwita ku isuku y’aho batuye n’aho bakorera, kwitabira ibikorwa byo gukora imyirondoro no kwifotoza kugira ngo bazahabwe indangamuntu koranabuhanga ndetse akangurira n’urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2024-2025 kuzitabira urugeero ruzatangira ku itariki ya 13 Mutarama 2026.